Intore Mugemana

Mwima i Nyanza, Amajyepfo

Twaganiriye tubuguza. Nizaniye igisoro.

intore.jpg
– Muzehe uzi kubuguza?
– Cyane.
– Ngaho rero. Turebe aho twicara. Ese utu dusoro tuvahe?
– Hari igiti tweraho ndaza kukwereka.
– Dutangire ikiganiro rero. Witwa nde? Wavutse ryari?
– Nitwa Mugemana Felix. Navutse mu 1948.
– Hanyuma ibintu bijyanye no gutarama, ubusizi hari ibyo uzi?
– Nzi gutarama cyane. Sinzi kuririmba cyangwa kuvuga imivugo ariko nzi kubyina.
– Oh! Mbwira hari ubwoko bungahe bw’imbyino?
– Ni bwinshi. Biterwa n’akarere. Hari imbyino z’i Nyanza, za Rwamagana, z’i Gisenyi… hakabaho imihamirizo itandukanye nk’inshohozabahizi, Ruhame, Indangamyambi, Ibihogo, Ikinani… imbyino zari nyinshi.
– Ibi ni ibintu byahozeho?
– Yee niko byahozeho. Akarere n’imbyino yako, akarere n’imbyino bityo bityo.
– Gutarama byaje bite?
– Byaturutse i bwami. Hari igihe cyageraga bagatumira abantu gutaramira umwami. Ubwo tukabyina ku ndirimbo nka za Benimana, za Bagorebeza, za Mugabutema, za Mpundu…
– Ese ubwo mwaherega he muvuga muti uburyo bwo kubyina ni ubu cyangwa ubu? Mwari mufite abatoza bahimbaga imbyino?
– Cyane!
– Naganiriye n’abatwa ejo bundi bambwira ko bahimbaga imbyino n’indirimbo abandi bakazibatwara bakazigira izabo. Ese ni byo?
– Yego. Kera iyo wabonaga imbyino ahantu warayikoperaga ukayifata. Uretse ko imudiho wa Gisenyi utari nk’uwa hano i Nduga cyangwa uwa Kibungo. Mw’itorero ry’igihugu rero izo mbyino zaturukaga hose tukaziga tukazifata. Tukamara ameze arenga atatu twitoza.
– Eh! Bivuze ko ari wo murimo wari ubatunze?
– Cyane.
– Wagiye mw’itorero ry’igihugu?
– Yego guhera mu 1973 kugeza mu 2009.
– Wagiyemo ufite imyaka ingahe?
– Nari ndangije primaire. Nari mfite 13. Natojwe na Shamukiga uriya… na Bwanakweli. Nza kuba intore rero njya mu Rukerereza. Ariko mbere twabanje kuba mu ntore zo mu kabagari zitwaga Indatirwabahizi muri za 59, 60, 61.
– Jya numva Bwanakweli bamuvuga cyane. Ibigwi bye ni ibihe?
– Yari azi kubyina cyane. Akavuza n’amakondera kwa Rudahigwa mw’itorero ryitwaga ishyaka. Habagamo ba Bwanakweli, ba Bunungu, ba Rusengamihigo, ba Semusambi, ba Rutaganda. Uwo ni se wa perezida Kagame. Yari azi guhamiriza cyane rwose. Hakabamo na Butera bwa Nturo ya Nyirimigabo. Yarahamirizaga bimwe bya sana. Cyane! Abo nibo niganaga nkiri muto. Ubwo umwami amaze gutanga nibwo Bwanakweli yasubiye mu Kabagali akora itorero ry’igihugu ryitwaga Urukererereza muri 73.
– Mbere yaho nta torero ry’igihugu ryabagaho?
– Ndibwirako habaye irushanwa kugira ngo winjire mu Rukerereza?
– Cyane. Hari itorero ryo ku Gisenyi ryitwaga Inkomezakurinda, hakaba irindi torero ryo ku gikongoro, irindi i Butare kuri musée. Tuzaguhurira i Kigali. Turarushanwa bikomeye cyane kugira ngo hanoneke itorero rizaserukira igihugu mu mahanga. Turahamiriza itorero ryacu riba irya mbere tujya mu Butaliyani.
– Eh! Aho ni ryari?
– Muri 1972. Tujyana a Shamukiga na Bwanakweli. Tuvuyeyo nibwo bafashe ababyinnyi mu gihugu hose bakora ballet national. Ubwo tujya mu bu Biligi, tujya mu Bwongereza, mu Budage, mu Bushinwa, muri Koreya…
– Mwari bangahe?
– Twari 25. Ubundi bafataga abantu batarenze 30.
– Mwagiyeyo kangahe?
– Kenshi cyane. Nagiye mu bihugu birenze makumyabiri na…
– Ese iri torero ry’urukerereza ririho ni rya rindi rya kera bakomerejeho cyangwa ni rishyashya?
– Ni rishyashya.
– Ubona babyina bate?
– Reka nta kigenda.
– Barabura iki?
– Umuco. Ubu ubona babyina tamporene (ndakeka ko yashatse kuvuga contemporaine). Ubundi kera waramburaga amaboko ugahamiriza, bakavuza amakondera, abakobwa bakabyina bigaragara ko ari iby’i Rwanda. Ariko ubu ntiwamenya ibyo ari byo. Yewe usanga bagenda batoranya bahera ku bo baziranye cyangwa bafitanye isano. Si ubuhanga bakurikiza. Ufite mwene wabo akamuha umwanya bityo bityo. Mbere ubuhanga ni bwo bwakujyanaga aho ugiye.
– Ubundi intore yambaraga iki? Yabaga ifite iki?
– Ku mutwe yambaraga umugara. Hariho igikubwe cy’umugara.
– Ni ka kandi gatatse?
– Yee. Mu gituza akambara inkomo. Akongeraho ibihagatiro. Agafata ingabo ibumoso, icumu iburyo, agakenyera inkindi hasi akambara inzongera.
– Amacumu yari nyayo?
– Yee yari ay’ibyuma.
– Eh! Bivuze ko mwitozaga ku buryo nta ukora ibitandukanye kuko yashoboraga gukomeretsa umuntu?
– Cyane. Nyuma ni bwo twaje gukoresha ay’ibiti.
– Inkindi zabaga zikoze mu ki?
– Twe twambaraga iz’ingwe.
– Ingwe nyayo?
– Yeee nyayo. Noneho bigera igihe twambara uruhu rw’imondo.
– Aya mayugi wayaguze angahe?
– Nayaguze 15000Frw mu 1991.
– Eh!! Yari menshi cyane icyo gihe. Ni nde wayakoraga? Ndabona ari meza cyane. Ni uruhu rwiza rukomeye. Warikokoye. Ni nk’uko ubu umuririmbyi agura gitari ndakeka.
– Eeh.
– Ese ubona bizagaruka bigasubira ku murongo nka kera?
– Cyane. Bizagaruka rwose. Ubu ndigisha. Mfite itorero ry’abana bashoboye. Ariko rwose intore za kera si zo z’ubu.
– Ku myitwarire no mu mico ubona intore z’ubu zitwara zite?
– Ubundi intore wabaga ari umutwe ukundana cyane ku buryo utapfa kuzimeneramo zateranye. Intore zirakundana cyane. Zigashyira hamwe.
– Abo mwabyinanye kera baracyariho?
– Hasigaye batatu.
– Mujya muhura mugatarama? Ni gake ariko iyo bibaye turaryoshya.
– Wanshyiriraho akadiho se?
– Cyane rwose.

Advertisements