Bajyaruguru 

Ku Kimana Cya Nyiranzage, Mu Gatagara ka Nyanza

– Muzehe ubanza ari wowe bandangiye ngo umbwire amateka y’iki giti.

– Iki giti ntigikinishwa? Ni icya kera! Navutse muri 1940 gihari. Naciye ubwenge kimaze gushibukamo bibiri. Habagamo inzoka z’incira n’urucyembagufa.

– Uruki?

– Urucyembagufa. Ni cya cyatsi cyera mu kabande kibaba. Ahubwo se ko habagamo iriba.

– Iriba ry’amazi? Wararyiboneye?

– Iriba nyariba. Ndakubeshyera iki?

– Hari igihe uba warabibwiwe.

– Reka da! Nari umusore mbireba. Ahubwo se uko iriba baje kurisiba si umusore wazanye torotoro arundamo ibitaka ariko amapine yikaraga byanze. Ntiyamaze kabiri arapfa. Ibyo narabyiboneye. Uyu muhanda nawubatseho ncungura data. Navukiye aha twicaye, niho nabyirukiye. Data yitwaga Rusagara niwe waragiraga inka za Rudahigwa zitwaga Urusizana. Mama yabohaga uduseke batakaga i bwami. 

– Uyu muhanda wahoze kuva na kera?

– Cyane! Wari uw’ibitaka hari imiyenzi ku ruhande n’ibindi biti. Waturukaga hirya kwa sous-chef Badege ugaca aha kwa Butera ugakomeza ukagera i Nyanza.

– Butera bwa Nturo?

– Yego yaratuye hepfo y’uriya muvumu. 

– Ariko ubundi umuvumu usobanura iki mu muco nyarwanda kuko n’ibigabiro bya Rwabugiri ni imivumu.

– Umuvumu rero ni ho abantu naheragaho batera imbarizo bajya kubaka. 

– Ariko umuvumu utinda kumera. Ufata imyaka ingahe? 

– Ntureba uriya wanjye uri kw’itongo? Buriya umaze imyaka irenga cumi n’itatu bari gushaka kukigura 13.000Frw nkabaka 18.000Frw. 

– Dusubire kuri kiriya Kimana…

– Buriya hari ahandi nkizi.

– Hehe?

– i Masaka mu Bugande. Siho u Rwanda rwacu rwageraga se?

– Yego. None ni ubuhe bwoko?

– Ni ikimana. 

– Ibyo ngira ngo byaje kubera imihango yahakorerwaga.

– Ni umuvumu.

– Cyatewe na nde? 

– Ngo ni Musinga wa Rwabugiri wagiteye.

– Kuki bacyise ikimana cya Nyiranzage se? Nyiranzage yari muntu ki? 

– Ngo yari umwami wa muri aka gace kera. Ntigikinishwa mwana wa! Niyo cyakuma ntawacaho ishami ngo ajye gucana. 

– Bigenda bite se?

– Nturora iriya nzu ko amashami asa nkaho agiye kuyigusha? Nyirayo yagize atya atemaho ariko ntiyamaze ukwezi. Imodoka yamugongeye i Kigali batoragura utugufa. Hari n’undi wakaseho agati k’urwara nubu ntabasha gushyira amagambo ku murongo. Byarivanze. 

– Ubu abaturage b’ino aha bose barabizi? 

– Ntureba nkubu ufashe umuhoro ugakubitaho? Ntiwagera i Kigali ndakurahiye. Niyo wahagera ntiwaramuka. N’abana barabizi ko kizira kugikinisha. Niyo waha umuturage w’ino angahe ntawakwemera kugikoraho.

– None se ko mbona nkaho kizagwa mu muhanda? 

– Bazakibisa. Nubu barigushaka uko bakatisha umuhanda hirya bakagihunga. 

– Ibyo uvuga ni ukuri? 

– None se hari ikindi giti ubona kiri mu muhanda nka kiriya? Ibindi se ko babitemye? Dore ziriya intuza…

Atunga agatoki kuri borne bashyize mu mfuruka y’inzu ye.

– Borne ndayibona. Kuki gitinyitse bigeze aha se?

– Ni ukubera imihango ihakorerwa yo guterekera, kabandwa, kwambaza Gihanga… nkiri umusore bigeze kumbwira ngo njye gushaka ityazo kugira ngo babage ihene, intama ngo batange ibitambo… 

– Nubu biracyakorwa?

– Cyane. Ejo bundi hari umugabo waje n’umugore we n’abana be babiri. Baparika imodoka, basasa ibirago baricara, banywa inzoga, bavuga ibyo bavuga… Hari ubwo bahasize inzoga haza kuza umuntu nyuma arayimywa ahita ahinamirana, ubwenge buragenda ata umutwe. 

– Numva bavuga ko ubwoko bw’abatsobe bwo nyine ari bwo bubikora. Ni byo?

– Yee abatsobe ni bo babaga abiru kuva na kera. 

– Abo bantu nabakura he se? 

– Sinakubeshya mwana wa. Nukwegera abakera bazi imihango ya Gihanga. Nta bantu bakuru bakiba inaha.

– Reka twifotoze rero Ikimana nkishyire hagati yacu.

– Yewe uranjyanye? Hahaha

– Byabaye hahahaha

– Urakoze muzehe. Ndakomeje.

– Ntugatsikire mwana wa. Kandi nuzajya uza uzajye ubaza uti Kwisanga ari he?

– Uri kwisanga koko. Urakoze. 

– Nawe. Ntacyo wambaza ngo nguhishe.

Advertisements