Haji Rugwabiza

Rwamagana, iburasirazuba

Hadji.jpg– Hajji Rugwabiza bandangiye ko muzi amateka ya Rwamagana, nifuza ko mwanganiriza.
– Urifuza kumenya mateka ki?
– Uko Rwamagana yabaye umujyi n’uburyo imishanana yahageze igahinduka imyambarire y’abanyarwanda. Ndibwira ko mbere y’uko haza imyenda abanyarwanda bambaraga impu, impuzu… Ahubwo se wavutse ryari?
– 1924. Navukiye hano i Rwamagana.
– Hitwaga hate icyo gihe?
– Nasanze hitwa i Rwamagana. Mu mateka bavuga ko hiswe na Rwabugiri avuye kurwana muri Ankore i Bugande. Nuko atabarutse bamaze gutsinda umwami waho Mutesa I ageze ku mulinzi ni ukuvuga ku muko ho babandirwaga, nuko aritegereza areba inaha asanga ai umukenke urimo inka gusa. Ayo ni amateka nabashije gusogongeraho…
– Ayo mateka wayabwiwe na nde?
– Nayabwiwe na Sogokuru ubyara mama. Yapfuye n’ejo bundi nyuma y’intambara ya PARMEHUTU.
– Yari umukungu? Yari umutware…?
– Oya. Yatabaranye na Rwabugiri.
– Yari mu Ngangurarugo se?
– Yeee yitwaga Sekidende Cya Senkoko. Yari umugaragu wa Gashamura Ka Nyirashyamba. Niwe wantekererezaga uko bateye mu Bunyoro naho mu Bugande hose. Yapfuye afite imyaka 135 ku bwa Kayibanda. Nuko ngo bageze i Mukarange babona amashyo menshi, Rwabugiri ahagarara kuri icyo gito cy’umurinzi yifata ku gahanga ati “Hariya ni hehe?” Bati “Ni i Buganza.” Ati “hariya hererana se?” Yigiza nkana. Bati “Hariya ni i Buganza kwa Sharangabo”
– Umuhungu wa Rwabugiri…
– Yeee. Ati “Hariya iho Sharangabo atuye? Mpise i Rwamagana!”
– Hahaha amagana kubera inka nyinshi!
– Yeee nuko hitwa i Rwamagana. Naho iby’abarabu rero. Nakubwira ibyo nabonye. Bageze ino muri 1933 ariko bageze mu Rwanda mu 1921. Babanje i Kibungo banyuze muri Tanzaniya ariko ubundi ibihugu byabo byari ibyo muri Aziya. Banga gutura i Kibungo kuko hari ku mupaka. Nuko biyizira i Rwamagana baza bafite abakozi b’abanyarwanda bikoreraga imizigo irimo imyenda. Bagitangira gutura amazu yabo yari ameze nkay’impunzi.
– Nibo bambitse umwami Musinga imyenda kandi yarambaraga impuzu. Impuzu yavaga mu muvumu.
– Arabafata abashyira mu gituza barubaka baratura. Bubakishaga amatafari bagatumiza amabati muri Tanzaniya. Baracuruza batangira gukorana na banki. Baracuruza na njye ni bwo natangiye kudoda nkorera amafaranga muri 1941.
– Mbese ni nkaho ari bo bazanye amafaranga mu gihugu…
– Urebye, ariko abazungu bari bafite ayabo nubwo yabaga i Burundi. Icyo gihe cyari cya Rwanda Urundi. Nuko Rudahigwa abonye uko bakora asaba ko u Rwanda rugira banki yarwo idasaba ko amafaranga ava i Burundi nuko bashyiraho Fond Mutara. Iyo banki ya mbere yabayeho y’abanyarwanda itari Banki nasiyonari, iyi yo nayiboneye bwa mbere muri 1936. Abarabu bakoze ibikomeye. Abarabu bubaka Rwamagana harakomera. Bubaka Kiramuruzi, Kirehe, Nyagatare, Gatsibo, kuri Base… nabanaga nabo ndi umudozi.
– Ubwo wabyirutse wambara rero?
– Yego jye nta ruhu nambaye kuva navuka. Bakoze ibikomeye. Barubaka bazana amamodoka.
– Ateye ate?
– Ibikamyo.
– Bavugaga uruhe rurimi?
– Bavugaga icyarabu ariko bakagira abasemuzi bavanye muri Tanzaniya iyo bazi igiswayire.
– Mwe basanga muvuga ikinyarwanda.
– Yego. Ariko bakaba abahanga muri politike. Uretse ko intambara ya PARMEHUTU yabakozemo ikabica kuko bakundaga umwami. Uzi ko baje barashatse abagore b’abanyatanzaniya bityo bakabigisha igiswayire. Bageze no mu Rwanda bashaka abanyarwandakazi biga umuco n’ururimi babyara abana dore nubu urubyaro rwabo ruracyariho. Ahubwo mu bana murongora nubwo mutabizi harimo abarabu.

Advertisements