Mukabuzizi

Mushubati i Muhanga, Amajyepfo

Mukabuzizi.jpg– Nari ngiye kubabaza uko mumeze ino ariko ndabona bikomeye. Sinari nzi ko abantu baba mu kiraro nk’inka… Turahera he se? Witwa nde, wavutse ryari?
– Nitwa Mukabuzizi Marie-José. Nkubwire ko navutse ryari se? Ntabyo nzi.
– Wenda wagerageza kumbwira hari ku ngoma ya nde? Hari amapfa akomeye waciyemo?
– Ndibuka ko hari ku ngoma ya Rudahigwa. Inzara yo ndayibuka ariko nari nkiri muto.
– Ubwo ushobora kuba waravutse mu mpera ya za mirongo itatu cyangwa mu ntangiriro ya za mirongo ine.
– Ndabona abandi bari kubumba. Abatwa baje kuba ababumbyi bate?
– Reka nkubwire uko nabibwiwe na data. Ngo kera habayeho umutwa abona inka zikama amata aboga nuko aheraho abumba atereka munsi ya ya nka. Nuko nabamukomotseho twabaye ababumbyi. Tukabumba inkono tukajyana kw’isoko bakatuguranira n’imyaka.
– Ubwo nyuma mutangira gucuruza.
– Yego.
– Inkono muyigurisha angahe?
– Ni nkaho ntayo. Iyo ugize amahirwe bayigura 250Frw uretse ko nta ukigura. Keretse amavaze iyo hari abantu babisabye.
– Kandi ubwo muba mwavunitse…
– Gusa se? Hari izipfuba, izimeneka… kuzotsa bisaba umwanya n’ubushishozi. Iyo ubumbye ukibagirirwamo akatsi inkono irameneka ugahomba.
– Kariya keru musiga inyuma ni irangi?
– Ni ingwa. Ni igitaka cy’igitare tuvana hepfo iyo mu gishanga.
– Nuko muba abasigajwinyumanamateka. Uretse ko bigaragara, ubundi iyo nyito uyumva ute?
– Byaranshobeye! Nibaza nti ese ni uko turi bake? Nuko nta bwenge se? Uretse ko atari iby’ubu. Kuva na kera iyo habaga ibirori abatwa twaheraga hanze kure y’amarembo iyo tukinjira ari uko baduhamagaye ngo tuze kubyina no kuririmba.
– Urabizi byombi?
– Ubu narashaje ariko kera nari mbizi.
– Imbyino z’ubu uzibona ute?
– Barabivangavanze. Hari igihe numva uko baririmba n’uko babyina nkisekera. Ni imbyino n’indirimbo tuba twarahimbye kera bakaziyitirira bakanabikora nabi.
– Muracyatarama se?
– Yego rwose iyo twaguwe neza ducinya akadiho.
– Kuba babitaga abasangwabutaka byo byaje bite?
– Mbese ngo kera umutwa yatemaga ishyamba cyangwa igihuru agatura bwacya akimukira ahandi bityo bityo. Hari n’imvugo ya kera bavugaga ngo “Gatwa atema ishyamba, gahutu akahahinga, Gatutsi akonesha.”
– Warabyiyumviye?
– Yego
– Ko numva se ngo ahabaga abatutsi bakomeye ntihaburaga abatwa.
– Nibyo. Abatwa bari bazi gutarama no gukina igisoro. Nuko bakicara bakabuguza n’abatutsi bagaterana ubuse ntihagire urakara.
– Hari urwenya rwinshi ku batwa. Ibyo urabizi? Ubona ari ku yihe mpamvu?
– Ni ukutubonerana. Ubona tutari abantu nk’abandi se?
– Cyangwa nuko muri bagufi?
– Ni ibyo.
– Hari ukuntu iyo abantu bigana abatwa basa nkabagoreka ikinyarwanda. Ni byo se mugira uburyo muvuga?
– None se hari aho wumvise nica ururimi? Ibyo ni nka kwa kundi mushobora kuba muri benshi hakavamo umwe urandaga wenda bagahita babitirira bose. Ni nkuko twaseka uko abahutu bamwe bavuga.
– Hari n’ibindi numva ngo muvura umugongo…
– Ibyo ni iby’abatwononera abana baba bashaka kudutesha isaro. Umugongo se abagabo bacu ntibawurwara? Hari umuti aguha se? Ni mubiri-na-mubiri nta kindi baba bavuga.
– Iyo umuntu bamwise umutwa usanga ari nk’igisebo. Iyo muri hanze abantu ntibbaavuga ?
– Ubu urasokoza, ukisiga, ukambara agakweto, haba ikirori nawe ugaseruka usa neza nta guhezwa. Abavuga ntibabura ariko babikora bongorerana.
– Ese usanga ari iyihe mpamvu umuryango w’avarwa utari mugari?
– Bakomeje kutwicisha uburozi. Bagaha umwana akajumba bugacya byarangiye. Umugabo yasogongera ku kayoga ahantu nawe agapfa bityo bityo.
– Impamvu ni iyihe?
– Simbizi.
– Ufite abana?
– Yego ndetse n’avuzukuruza.
– Abana bariga?
– Yego rwose. Dufite mitweli, Kagame yaduhaye inka ubu natwe turi abatunzi.
– Ubona umuryango wanyu nk’abatwa uzaba ukiriho mu myaka nka 50 cyangwa 100?
– Sinamenya iby’ejo mwana wa.

– Nta kuntu mwanshyiriraho se nk’akaririmbo nkereba uko mucinya akadiho? Ndagura!

Advertisements