Mizero Juvenal & Nyiraromba Agnes

Rwarutabura, Kigali

rwarutabura.jpg

[Nyiraromba Agnes (NA) wavutse mu 1934 & Mizero Juvenal (MJ) wavutse mu 1931]

Jye: Bambwiye ko muri ba kavukire bo muri Kigali, nimumbwire uko umujyi wasaga kera.
MJ: Njye sindi kavukire ariko namenyeye ubwenge inaha i Nyamirambo muri za 1940.
NA: Jye ndi uwino rwose hacyitwa i Bwanacyambwe, ahera byose.
Jye: Mwakoraga iyihe mirimo icyo gihe?
MJ: Nari umuhinzi.
NA: Nkora iki se? Nari umukobwa. Nakoraga imirimo yo mu rugo nko gusenya, kuvoma, gukora isuku…
Jye: Mumbwire uko abisiramu baje i Nyamirambo rero.
NA: Byatangiye babita abaswayire. Nuko Rudahigwa, umugabo udahiga ibinyoma, aravuga ati “Ntabwo ari abaswayire ntibabeshya. Ni intwari z’u Rwanda.”
MJ: Ni nabwo yashyizeho kiriya kigo cy’amashuli y’Intwari.
Jye: Ubundi abo bisiramu mwababwirwaga n’iki? Imyenda se?
NA: Yeee! Uretse ko batitandiraga nk’abubu. Bambaraga amakanga n’ibitenge bagatura mu biryogo (kera hari mu makawa) kugera za mirongo hepfo iyoo.
Jye: Mumbwire rero uko mwatangiye gukora kw’ifaranga.
NA: Twahingaga ikawa tukayicuruza kwa Rukeba. Yari umucuruzi ahahoze gare aho mwita kwa Rubangura ubu.
Jye: Noneho hariya hahoze ubuvuruzi kuva kera.
MJ: None se siho haje amaduka ya mbere mu gihugu!
NA: Hari abacuruzi nka ba Huseni, ba Susa, Ba Rajani…. bari abahinde batukura.
Jye: Mwabyirutse mubasanga cyangwa baje bahabasanga?
MJ: Twese twabyirutse tubasanga. Bari baraje mbere.
NA: Yego uretse ko twese twaguriraga imyenda kwa Huseni. Ukagura iyadi n’igice akaguha n’umunyu, isabune n’ikibiriti ngo ni ubwasisi.
Jye: Ba uretse uransize. Iyadi ni iki? Ubwasisi ni iki?
NA: Iyadi ni nka metero. Ubwasisi ni ibyo bihembo akongera kuko uba wamuguriye… ni inyongezo.
Jye: Ubwo amafaranga wayavanaga he?
NA: Nakoraga imihotora mu rufunzo nkayitunganya neza nkayijyana mu mujyi bakampa amafaranga nkashyira mama akabika mw’icupa. Nuko rimwe arambwira ati “Ese tuzakomeza tujya gusaba i nyama kwa musaza wawe uriya ubaga kandi twagura inka?” Turabara dusanga amafaranga twazigamye ageze muri 400Frw. Nuko afata urugendo na musaza wanjye rw’iminsi ine bajya i Kabare bagarukana ikimasa. Bakiguze 180Frw andi bayarya mu nzira. Turabaga, turagurisha, izindi turahunika kugera ku gisenge. Umufungo twawugurishaga 50Frw.
Jye: Ubwo Umufungo ni nk’ikiro?
MJ: He he he reka reka!! Ni nk’ibiro bine.
Jye: Ubwo uhita utangira gucuruza ?
NA: Oya. Nari maze kuba inkumi ihamye, isobanutse, itunganye, ndarambagizwa ndakobwa dore uwankoye ni uyu.
Jye: Wamukoye angahe se?
MJ: 6000Frw! Abandi bakwaga bibiri bitatu…
Jye: Wari wihagazeho!
MJ: Nari nagurishije akarima.
Jye: Ubwo hari ryari?
MJ: Mu 1957.
NA: Hari kuri 12.09.1957
Jye: Ubukwe bwari buteye bute?
NA: Bwo gukobwa se cyangwa ubwo gushyingirwa?
Jye: Hera aho usahaka.
NA: Nashyingiwe muri Ste Famille. Ibirori byamaze ibyumweru bibiri abantu banywa. Nogoshwe amasunzu nyuma y’amezi atatu! Data bukwe ampa umufuka w’ibishyimbo, hegitari y’imyumbati, hegitari y’ibijumba n’urutoki.
Jye: Nuko nyuma haza za repuburika, ibintu birahinduka, umujyi urubakwa byose mubireba.
MV & NA: Yeeee
Jye: Icyo gihe ndibwira ko abaturage bari bake.
MV & NA: Bari beeeeensssshiii benssshiiii benshi cyane.
Jye: Ubwo muba mu mujyi, mubyara abanyamujyi…
NA: Yewe nta n’umwe usigaye. Twabyaye 15 bose barapfa. Ni twe twasigaye…
Jye: Kigali y’ubu muyibona mute se?
MJ & NA: Yapapapaaaa….
NA: Kigali iragaragaraaaa!!
Jye: Muheruka mu mujyi nka ryari?
MJ: Yewe jye simbona. Ubu byose mbona ari ibihu. Ubwo mperuka ruguru aha hashize nk’imyaka itatu imodoka zari zingonze. Byari urujijo.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s