Mukakimenyi

Nyamata, iburasirazuba

[Ikiganiro na Mukakimenyi Odette. Ni nyogokuru ubyara mama. Mwita mémé.]

meme– Mémé wavutse ryari, hehe?
– Navutse mu 1942 i Shanga mu Busanza, Maraba.
– Ukunda kuvuga Samari cyane. Yari muntu ki?
– Samari wa Ruvurajabo rwa Munanira wa Migabo. Yari umutware (sous-chef) kugeza aho duhungiye i Bukavu mu1959.
– Warize?
– Nagarukiye muwa gatandatu i Save. Ntabwo nari mbuze uburyo bwo kwiga. Nari umwana w’umutware gusa kwiga kw’abakobwa kwari guke. None se ko utari kwiga ngo uzabe umutware cyangwa umukarani. Imirimo y’abakobwa ni nkaho itabagaho.
– Mu mateka ko numva ko ba Kanjogera Injonge bari bakomeye nta bandi bagore batwaraga?
– Bari bake. Babitaga ibishegabo.
– Ni nka ba nde?
– Nakubwira ba Kampororo, ba Nyirakigwene. Ubundi abakobwa bagumaga mu nzu bakora imirimo yo mu rugo.
– Ese inzu yasaga ite?
– Bubakishaga imbingo cyangwa imiseke bakaringaniza neza ku murongo, hasi bagasasa ibitaka byamara gukomera bakarenzaho icyondo bitaga kokobe cyabengeranaga nka sima. Ku rukuta bagasiga ingwa y’umweru hejuru, munsi bagakora umukandara mu gitaka gitukura. Hasi bagasasa ibirago. Hakaba ikibumbiro bagacaniramo inkwi nziza mu nzu hagashyuha ndetse hakanabona. Hari utundi tuntu twitwaga utujeni bashyiraga ku gati tukaka nka bougie.
– Ibyo ni abanyarwanda babyikoreraga?
– Yego. Kera hari abantu b’ababahanga cyane! Bakubaka ibitanda bikoranye n’inzu, bakaboha inzugi baterekaga mu bikingi ugasanga abagabo bicaye imbere y’umuryango abakobwa bari mu kirambi.
– Ubwo mwabaga mwambaye iki?
– Imikenyero.
– Wari ufite myinshi?
– Oya. Ni nk’ine nahinduranyaga.
– Abahungu se?
– Bambaraga udukabutura n’udusengeri bakarenzaho umwitero woroshye wera cyane.
– Ese uwo muco wabaga mu banyarwanda bose cyangwa ni mu bakungugusa?
– Wari uwa bose uretse ko abantu batanganya ubushobozi. Kera ibintu byari byiza. Abantu bakaririmba bikomeye.
– Abahanzi bakomeye wibuka muri icyo gihe ni nka bande?
– Hari uwitwaga Munzenze wabyaraga Sentore. Yari igitangaza. Yazaga kuririmba iwacu. Natwe bakatwicaza aho tugahanika.
– Usanga bitajyanye n’imibereho y’abantu?
– Kera hari amahoro. Byari umunezero hose. Uretse ko bari bazi kubaho no kubana.

Sagahutu 

Rubavu, iburengerazuba

Iriburiro: Mu minsi ibiri yahise yakiriye ubutumwa bw’umusore wakurikiye ingendo nari ndimo nuko ambwira ati “Uzi ko muzehe akuzi ukiri umwana?” Na njye nti “Muzehe nde?” Nawe ati “Sagahutu Fidèle” nti “Ntibishoboka! Ari mu bantu bake nzi banzi ndi umwana. Ngomba kubasura” Uyu munsi mpembutse sinatinda ndatebuka kugira ngo nganire n’umusaza.

fideli.jpg

– Muzehe ufite imyaka ingahe, uvuka he? Waje kuba i Goma ute?
– Navutse mu 1945. Muri 59 ubwo birukanaga abatutsi mu Rwanda ni bwo twagungiye i Goma.
– Ndibuka ko aho navukiye i Butembo mu Byahi ari hafi ya Gisenyi ndetse hagasa no mu Rwanda, mwahahisemo mukurikije iki?
– Twahasanze abandi batutsi.
– Bari basanzwe bahari mbere ya indépendance ya Kongo?
– Yego. Icyo gihe hari umutware witwaga Bigaruka yatwaraga muri ako gace ukazamuka mu munigi iyo.
– Ubwo i Goma mwabayeho mute?
– Mu buzima bugoye nyine. Narakoze cyane ndazigama, ndubaka. Nyuma haza kuza intambara ya FPR nyine tukajya duhura tukareba uko dufashanya.
– Hari umuhungu wawe nzi wagiye mu Nkotanyi rugikubita ndetse aza no kugwa ku rugamba, ese agenda wari ubizi ?
– Reka da. Byari bigoye kugira ngo ureke umwana wawe agende gutyo… yansigiye ibarwa.

Mukecuru X

Mubuga i Karongi, Amajyepfo

mukecuru.jpg

[Ubwo mukecuru yanze ko dufatana selfie, simuvuga amazina]

– Mukecuru ufite imyaka ingahe? – 72. Navutse Rudahigwa yima. – Ubwo wateze amasunzu rero? – Cyane rwose. Nkiri umukobwa. Nashyingiwe mfite imyaka 15. Banshyingira ku mugabo wari warapfuye ijisho ntanabizi. Namubonye yambaye ikintu gipfutse mu maso nuko barampeka mu ngobyi ngeze ku mugezi baratereka ndambuka. Ngeze hirya bongera baranterura. – Ino mu Bisesero se?
– Oya. Ndi uwo ku Ntenyo.
– Ahakomoka Mirenge w’umutunzi numva? – Uwo nyine. – Komeza umbwire ibya kera. Ndi kumva ntacyo nzi na gato.
– Ibya kera byari bibi wa mwana we. Amajyambere ni meza. Ubu umugabo arakurambagiza, washima ukemera utashima uti hoshi naho kera… iyo bamenyaga ko ugiye gushyingirwa, abandi bakobwa baguhungishaga bakajya kuguhisha mu bihuru mukabayo mu marira nta kurya nta kunywa, mukamara iminsi. Nuko basaza bawe bakaza kugushakisha babaririza bakugeraho bakakujyana ngo ujye gusanga umugabo. – Wabaga umuzi?
– Reka da! Babaga baramukurangiye ukajya kubona byabaye. Nuko ukagera mu rugo bagutotobetse amavuta y’inka nijoro umugabo yashaka kugufata ukamwitaza ijoro ryose ngo jugujugu.
– Numva ngo nawe yabaga yisize ibitaka ku buryo bimatira.
– Oya. Ahubwo mu bindi byumba abandi basore babaga barikumviriza ukumva ngo “Nibikunanira turagukubita!”
– Hari uwo byananiraga se?
– Cyane! Mugakirana mukamara nk’icyumweru. Nibwo musaza wawe yazaga agacisha akembe muri ya masunzu bakabona kukogosha umutwe wose.
– Ibyo gukazanura se koko byabagaho?
– Byabagaho ariko si bose. Ubwo uwo munsi wo gutwikurura sobukwe akikubona yaguhaga inka. Akazagaruka ikindi gihe umugabo wawe adahari akaguha indi nka maze agakazanura.
– Umugabo yabimenya se?
– Agakora iki se? Ko yabaga yabonye inka. Ahubwo nuwavugaga bamucaga mu muryango. Ikindi iyo wabengaga umugabo wanyu baragusendaga.

Muhigirwa & Nyiranzarora

Mubuga, Karongi,

Muzehe Muhigirwa Nikodemu (93 y’amavuko) & Nyiranzarora Gabudensi (84 y’amavuko)

– Ese muzehe wavutse ryari, hehe?
– Mu 1924 muri Bisesero
– Ese kera hatarubakwa aya mazu mu Bisesero hasaga hate?
– Hari heza cyane. Naje kuhava amapfa ateye. Hari inzara bitaga Gahoro yaje iratumara
– Ubwo hari nko mu wuhe mwaka?
– Sinabimenya
– Umbwiye umwami wariho wenda namenya iyo ariyo.
– Rudahigwa – Iyo ni Ruzagayura. – Iyooo. Mwayikijijwe n’iki se?
– Abatware badutegetse gutera Agakiza. Iyo ni imyumbati. – Hagati aho se mwayirokotse mute?
– Nagiye guhaha kw’Ijwi. Hari umutware wambwiye ati “Ko mfite abagaragu hirya iyo nawe ukaba ufite itungo waje tukajya guhahirayo?” Nuko turagenda. Ngurisha inka nari ntunze, nziza cyane, dufata ubwato tujya kw’Ijwi. Nahashye amasaka 60 Frw bashyira mu mbwega nuko ndazana. Turasya, dukora umutsima dusoroma imboga tubaho nk’icyumweru nongera gusubirayo rimwe. – Abandi se?
– Bishwe n’inzara. Watambukaga hirya no hino ukabona imirambo ku gasozi. Uretse ko bigeze kutuzanira soya. Nuko dutetse byanga gushya tujugunya iyo.
– Ni bande bayibazaniye?
– Sinzi. Barazanye natwe tujya gufata.
– Ntibabigishije uko soya iribwa n’ukuntu ari ingenzi?
– Reka ntabyo batwigishije – Hanyuma se abo batware nabo bari bashonje?
– Reka da! Babaga bataramirwa iyo bakohereza abamotsi n’abamokereza bakaza nko mu murima bagatema ibitoki bagakura ibishyimbo bagashyira abo babahakaga.
– Hapfuye abantu benshi? – Cyane. Uravuga!
Nyiranzarora: Ahubwo hapfuye benshi kurushaho inzara ishize.
– Simbyumva.
– Amara yari yarizinze.

Mukuru

Nkombo, Amajyepfo

Mukuru.jpg

Mukuru Jean ufite imyaka 107 n’imfura ye Ntamuhanga Mariste ufite 77.

Iryanjye: Ese muzehe ni iki wibuka mu mateka y’u Rwanda?
Irya Mukuru : Ndibuka Rudahigwa ndetse na Musinga. Musinga bamuca i Nyanza yaje gutura ino aha. Inzu ye yabaga hepfo hano i Kamembe.
Iryanjye: Yahabaye igihe kingana iki mbere y’uko bamujyana muri Kongo?
Irya Mukuru : Ntabyo nibuka.
Iryanjye: Ururimi numva abantu bavuga ni amashi cyangwa amahavu?
Mukuru asa nkaho atari gukurikira.
Irya Ntamuhanga : Ni amahavu! Erega muzehe amaze gusaza. Iyo uba waraje mbere…
Iryanjye: Waba uzi amateka y’iki kirwa?
Irya Ntamuhanga: Ndayazi. Nka data ubona aha na njye ndi kavukire. Hari ibyo nabonye, hari n’ibyo yanganiriye. Ubwo kugira ngo hano tuhature nuko kera habanje guturwa na Rukoza na Nkundiye baturutse i Kalehe muri Kongo iyo baza bavuga anahavu.
Iryanjye: Bari bafite amato?
Irya Ntamuhanga: Yego. Nuko bahitamo hano ariko hari n’ibindi birwa: Ishywa, Gihaya, Nzirapanda, Ireba na Bweramata.
Irya Mukuru: Bahise Bweramata kuko hakamirwaga amata menshi.
Iryanjye: Mwagiraga inka?
Irya Mukuru: Yeee
Iryanjye : Ese ibyo bavuga ko kera abakobwa basambanaga (batwitaga) batarashakwa bazaga kubata ino maze abashi bakabagira abagore ni byo?
Irya Mukuru: Yego ni byo. Babasigaga aho i Bweramata. Abagabo bakaza kubijyanira nyuma.
Iryanjye: Aho ni nka ryari?
Irya Ntamuhanga: Iby’amatariki sinzi ariko umuntu yavuga hagati ya za 1920 na 1940.

Nyiraminani

Nkombo, Amajyepfo

Roza.jpg

– Mukecuru rero bakundangiye ngo uzi kuganira. Witwa nde?
– Ndi Roza Nyiraminani, mfite imyaka 88. Ni njye wabatijwe wa mbere ku Nkombo! – Iyo wibutse kera ukiri inkumi, wibuka iki? Ese mwarabyinaga, mukaririmba mugakina?
– Cyane. Tugatega amaboko. Nuko ubona naramugaye ariko kera nacinyaga umudiho.
– Mbwira kuri uwo mubatizo wawe.
– Dore, habanje abagaturika sinabayoboka. Haza abadive, banyigidha Imana ndayoboka.
– Mbere yaho se ntimwasengaga?
– Reka da! Twiberaga aho. Tukavumba… ndibuka ko njya kuba umudive nahuye n’umugabo w’umunyarwanda witwaga Viyeri Sindayigaya nuko ambwira ati “Uzaze ku wa nyuma.” Biranshobera nti ibyo ni ibiki? Ati “kuwa gatanu.” – Icyo gihe abanyarwanda babitaga iki?
– Abashi.

Kanyamisoro

Rusizi, Amajyepfo

Kanyamisoro– Ese muzehe Kanyamisoro, ko wicaye aho?
– Ndi gusabiriza – Ko mbona ntacyo wateze se? Wagira ngo ni umusaza uri kwifatira akaruhuko. Ubu se nta mirimo wakora?
– Iyihe se?
– Nko koza imodoka, gupagasa…
– Naramugaye
Nibwo nabonye ko amaguru ye ari mato bidasanzwe.
– Waravunitse?
– Oya. Narwaye imbasa mfite imyaka 15. Ubu mfite 80.
– Nyiwadoda inkweto se?
– Erega sinabona neza. Iri jisho ry’ibumoso ryarapfuye. Irindi rmba mbona ibihu gusa.
– None ubwo wabayeho ute icyo gihe cyose?
– Natunzwe n’ababyeyi. Bamaze gupfa nibwo natangiye gusabiriza. Mama yapfuye mfite 20. Data apfa mfite 50.
– Nta mashyirahamwe afasha abafite ubumuga se?
– Nari ndi muri imwe ya VUP yo mu murenge wa Karengera i Mwezi nuko nyuma y’amezi atatu baranyirukana ngo nta mafaranga.
– Ubu se ubahe?
– Dore mba hirya iyo
– Urakodesha se?
– Yego. Bitanu ku kwezi.
– Urayabona se?
– Hari igihe nishyura nyuma y’amezi abiri. – Ubu se amaherezo ni ayahe muzehe?
– Nugupfa.