Kaberuka

Ku Bisoro bya Ruganzu II Ndoli i Kiyanja, Amajyepfo

Kaberuka– Ese muzehe Kaberuka wavutse ryari?
– Navutse muri 46.
– Hari amateka ya Ruganzu wandusha se?
– Yewe naba nkubeshya mwana wa!
– Ukuntu yari igihangange ntawabibabwiraga habe no mu migani? 
– None se ko nabyirutse abashaka ko amateka y’iyubwami asibangana nari kubibwirwa na nde?
– Nta basizi se mwandusha nibura ngo numve niba biri mu ndirimbo?
– Abaririmba ko baririmba iby’amadini se…
– Ubu se abana bacu tuzababwira iki?
– Yewe dore na njye mbuze icyo nkubwira.

Njunga

Bweramvura bwa Kinihira, Amajyepfo

njunga

– Ese musaza Njunga ufite imyaka ingahe?
– Va kuri ibyo, umva! Inzara ya mbere yabaye mu Rwanda ni Rumanura hari mu 1918. Iyo narayibariwe. Iya kabiri yitwaga Gakwege. Hari mu 1928. Naragiraga inyana na sogokuruza wawe. Nyuma haza Ruzagayura. Iza ifite icyivugo. Ngo “Narishe ariko nyirabicucu yarananiye”
– Nyirabicu…??
– Uwo ni uwari ufite inka.
– Ruzagayura yo ni iya Ryari?
– Yabaye hagati y’1941 n’1945. Icyo gihe nari muri Zayire nkora mu makawa hepfo ya za Masisi.